Ikigega Green Fund na Horizon Group byashyize ahagaragara inyigo z’imiturire ishyigikira kubungabunga ibidukikije

Mu muhango wabereye i Kigali kuwa 26 Ugushyingo 2015, Ikigega Green Fund na Horizon Group byashyize ahagaragara inyigo z’Umudugudu uteganyijwe kubakwa hagamijwe kwerekana imiturire ishyigikira kubungabunga ibidukikije kandi idahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.Uyu mudugudu ukaba uzitwa “Cactus Green Park”.Izi nyigo zatewe inkunga n’ikigega Green Fund zigamije kongerera ubushobozi abanyarwanda mu bijyanye no kubaka inyubako zubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije kandi zidahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga wo kubaka umudugudu werekana imiturire ishyigikira kubungabunga ibidukikije kandi idahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe,uzazanira abaturarwanda izindi nyungu harimo gutanga akazi ku baturage,guteza imbere ubumenyi gakondo no kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho bisohora imyuka ya karuboni bitumizwa mu muhanga. Amafaranga yatanzwe n’Ikigega Green Fund muri uyu mushinga ni 127,094,325 Frw ahwanye na $170,000. Aya mafaranga yatanzwe na Green Fund angana na 73% y’ingengo y’imari y’uyu mushinga. 46,364,775 Frw asigaye, ahwanye na $60,000 (27%), yashowe na Horizon Group.

Umuhango wo kumurika izi nyigo witabiriwe n’inzobere mu gukora politiki n’igenamigambi zamaze amezi agera ku munani zikora igishushanyo mbonera cy’imidugudu igizwe n’amazu yo guturwamo yubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi wa Horizon Group, Eugene Haguma yasobanuye umumaro w’izi nyigo mu guteza imbere ubumenyi bwo gukoresha neza umutungo no mu gufasha abaturarwanda kubaka amazu yubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije.Eugene yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Horizon Group n’Ikigega Green Fund ari umusingi ukomeye mu kugeza u Rwanda ku miturire ishyigikira kubungabunga ibidukikije kandi idahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.

Alex Mulisa, Umuhuzabikorwa w’Ikigega cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije no Guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (Green Fund), yashimiye Horizon Group kuba barakoze ubu bushakashatsi buzafasha u Rwanda muri gahunda yo kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Yabasezeranyije ubufatanye bwose kugira ngo izo nyigo zizashyirwe mu bikorwa kandi zizagire impinduka zitegerejweho.Yasobanuye kandi akamaro n’uruhare rw’Abikorera mu iterambere rirambye.

Alex Mulisa yagize ati:“Ubwo twatangizaga Ikigega cyo Kubungabunga Ibidukikije no Guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe mu myaka itatu ishize, twabonye ko Abikorera bagomba kujya kw’isonga ry’ibikorwa byacu.Tudakoranye n’ibigo by’ubucuruzi, ntabwo u Rwanda rwabasha kugera ku ntego yarwo yo kubaka ubukungu bubungabunga ibidukikije. Niyo mpamvu uyu munsi, 20% by’amafaranga atangwa n’ikigega ahabwa imishinga y’Abikorera, nk’uyu mushinga twamuritse uyu munsi.”

Mu muhango wo gushyira ahagaragara inyigo zakozwe ku miturire ishyigikira kubungabunga ibidukikije, hamuritswe igishushanyo mbonera cya “Cactus Green Park”,Umudugudu uteganyijwe kubakwa na Horizon Group ku bufatanye na Green Fund hagamijwe kwerekana imiturire ishyigikira kubungabunga ibidukikije kandi idahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe. Iki gishushanyo mbonera cyerekana uburyo bwiza bwo gushyira  mu mazu ikoranabuhanga rijyanye no gukoresha ingufu zisubira kandi zigakoreshwa neza, gutunganya amazi yakoreshejwe, gufata amazi y’imvura, kugira imbuga n’ahantu hateye ibiti ndetse no kugenzura ibihumanya ibidukikije;hagamijwe gushyigikira imiturire myiza mu Rwanda rw’ahazaza.

Izi nyigo zakozwe ku bufatanye n’Ikigo cya “Light Earth Designs” ndetse n’Ishuri ry’Imyuga rya Rubengera.Ibi bigo byombi bikaba byarakoze ubushakashatsi bwagaragaje inzira zizafasha abantu gukoresha mu ngo zabo uburyo bubungabunga ibidukikije.

Tim Hall, umwe mu bagize itsinda rya “Light Earth Designs yagize ati“Muri “Cactus Green Park”, amashanyarazi azajya asaguka ku mashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba azajya abikwa,akoreshwe mugitondo na nimugoroba” .Akomeza agira ati “Twakoresheje uburyo bworoshye kugira ngo abantu bose bazabashe kubukoresha mu kugabanya amazi apfa ubusa.”

Asoza uyu muhango, Dr.Rose Mukankomeje,Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yashimiye Horizon Group na Green Fund kuba barakoze izi nyigo zitanga igisubizo kijyanye n’ikibazo cy’imiturire u Rwanda rufite.

Yagize ati “Ikigega Green Fund ni umuyoboro wo gutera inkunga ishyirwamubikorwa ry’icyerekezo cyacu cyo kubungabunga ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.”Yakomeje agira ati “Nongeye gushimangira ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gufasha Abikorera kugera ku iterambere rirambye.”