Minisitiri w'Ibidukikije yasuye imishinga iterwa inkunga n’Ikigega cy’Ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije, Vincent Biruta, yasuye imishinga itandukanye iterwa inkunga n’Ikigega cy’ Ibidukikije (FONERWA) ikorera mu ntangiriro y’icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo. Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu turere dutatu turi mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba, Minisitiri Biruta yahuye n’abagenerwabikorwa b’imishinga, anerekwa ibyo imaze kugeraho. Iyo mishinga yose uko ari itatu igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage mu gace ikoreramo.

Aherekejwe n’Umuhuzabikorwa wa FONERWA Alex Mulisa hamwe n’umukozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by’imishinga muri FONERWA, Vincent Kayigema, Minisitiri Biruta yasuye umushinga wo kurengera ibidukikije mu bisi bibanziriza Isunzu rya Kongo-Nili, uherereye mu Karere ka Muhanga, umushinga wo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima byo mu cyogogo cya Nyabarongo, ukorera mu Karere ka Ngororero, ndetse n’umushinga w’Akarere ka Karongi wo kurengera ibidukikije mu buryo bukomatanyije mu mudugudu w’icyitegererezo.

Umushinga wo kurengera ibidukikije mu Bisi bibanziriza Isunzu rya Kongo-Nili

Mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi w’umushinga wo kurengera ibidukikije mu bisi bibanziriza Isunzu rya Kongo-Nili, Pamphile Bakundukize, yeretse Minisitiri bamwe mu bagenerwabikorwa 600 bahawe akazi n’uyu mushinga. Biimwe mu byo bakora ni ukwita ku bidukikije bakanagenzura imirima 21 ya kijyambere isakaye (greenhouses) yubatswe n’uyu mushinga. Muri buri murenge muri irindwi ikorerwamo uyu mushinga hashyizwemo iyo mirima isakaye. Uyu mushinga ukaba uha amahugurwa koperative 18 mu guhinga kijyambere hanabungabungwa ibidukikije.

Ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamariya, Minisitiri yasuye imirenge ya Rongi na Kabacuzi, ahatewe hegitari 90 muri hegitari 795 z’amashyamba ateganyijwe guterwa cyangwa akavugururwa mu Karere ka Muhanga.. Banasuye hegitari zigera kuri 221 zirimo insina za kijyambere hamwe n’isoko y’amazi iri muri Rukore yatunganyijwe neza ku buryo ubu igeza amazi meza ku bantu 8,000.

Umushinga wo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima byo mu cyogogo cya Nyabarongo

Mu Karere ka Ngororero, Minisitiri yasuye umushinga wo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima byo mu cyogogo cya Nyabarongo. Uwo mushinga ugamije kubungabunga umugezi wa Nyabarongo binyuze mu gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima n’imisozi ikikije Nyabarongo. Kuva aho uyu mushinga utangiriye mu Ukuboza 2016, hegitari zirenga 350 z’amaterasi y’indinganire zaratunganijwe, hegitari zirenga 50 ziterwaho ibiti bivangwa n’imyaka, naho abahinzi 930 bahabwa imbuto z’imyumbati n’ingano zo kubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Binyuriye ku nkunga yatanzwe muri uwo mushinga, urubyiruko rwibumbiye hamwe muri koperative ruri gukora amashyiga ya rondereza agera ku 14,000. Aya mashyiga yitezweho kugabanya iyangirika ry’amashyamba atemwa hashakwa inkwi. Aganira n’urwo rubyiruko, Minisitiri yarushishikarije gukoresha ayo mahirwe bahawe n’iyo nkunga y’Ikigega cy’Ibidukikije bagakomeza gukora uwo mushinga bihitiyemo ndetse n’igihe iyi nkunga izaba yahagaze.

Minisitiri yagize ati: “Ndabakangurira kudasubira inyuma muri iki gikorwa cyiza mwatangiye. Igihe iyi nkunga izaba yahagaritswe, muzaba mwarabonye ubumenyi bwabafasha kwirwanaho mu mibereho yanyu. Ndabashishikariza kandi kwibuka kwizigamira amafaranga runaka muri koperative yo kuzigama no kuguriza, munakomeza guhuza imbaraga mu guhanga ibindi bikorwa by’ubucuruzi.”

Nyuma yaho, Minisitiri yaboneyeho uburyo bwo gusura igice cy’amaterasi ndinganire ari kuri hegitari zirenga 480 mu murenge wa Kabaya, hahinzeho ibigori.

Umushinga w’Akarere ka Karongi wo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo urengera ibidukikije

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Minisitiri Biruta yasuye ibikorwa by’umushinga w’Akarere ka Karongi wo kubaka umudugudu w’icyitegererezo urengera ibidukikije. Uyu mushinga urimo gufasha imiryango 854 guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere no kwiteza imbere.

Minisitiri yahuye n’abagenerwabikorwa b’uyu umushinga bamaze kugezwaho biyogazi, borozwa inka, ndetse bikorera umushinga w’ubworozi bw’inkoko. Kugeza ubu, biyogazi zigera kuri 40 zamaze kubakwa mu mudugudu wa Nyamuhebe, uri mu murenge wa Bwishyura naho biyogazi zigera kuri 97 zo zamaze kubakwa mu mu mudugudu wa Gahabwa, Umurenge wa Murambi. Hegitari 61 zamaze gukorwaho amaterasi y’indinganire mu Murenge wa Murambi naho ibigega bifata amazi y’imvura bigezwa ku ngo 73.

Kuva Minisitiri Biruta yahabwa inshingano nshya muri Minisiteri y’Ibidukikije (itari iriho mbere mu Rwanda), ni ubwa mbere asuye imishinga yatewe inkunga n’Ikigega cy’Ibidukikije.

Amafoto
Minister Biruta visits Rwanda Green Fund Investments