Perezida Kagame arahamagarira amahanga kwemeza ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane yafunguye ku mugaragaro Inama ya 28 y’Ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal (MOP28), Icyiciro cy’Abayobozi Bakuru bitabiriye. Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yahamagariye amahanga gukora ibishoboka byose ngo ikora n’ikoreshwa ry’imyuka ya ‘Hydrofluorocarbons (HFCs) izwi ho kugira uruhare runini mu izamuka ry’ubushyuhe bw’isi icike burundu.

Perezida Kagame yagejeje ijambo rye ku bahagarariye ibihugu 197 byo hirya no hino ku isi bateraniye i Kigali biga ku ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal kugira ngo imyuka ya ‘HFCs’ icike burundu ku isi. Guhagarika ikora n’ikoreshwa ry’iyi myuka bishobora kugabanya dogere 0.5 (0.5oC)  ku gipimo mpuzandengo cy’izamuka ry’ubushyuhe bw’isi.

Itangizwa ry’iyi nama ryayobowe  n’Umunyakanada Lucie Desforges, Perezida wa MOP27, . Mi ijambo rye,  Desforges yashimiye ibihugu byose byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal kubera umuhate n’umurava byagaragaje mu guharanira ivugururwa ry’aya masezerano hagamije guca imyuka ya “HFCs”.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP) Erik Solheim yibukije abayitabiriye ko impinduka zitangirira ku muntu ubwe kandi abashishikariza guharanira ko isi irushaho kuba nziza, bemeza ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal.

Yagize ati: “Gukorera hamwe ni byo byonyine byadufasha gukemura ibibazo bihangayikishije isi. Nta gihugu na kimwe gishobora kubonera umuti ibi bibazo. Gukorera hamwe ni byo byonyine byadufasha kugera ku ntego.”

Yakomeje agira ati, “Ese dushobora kuba imbarutso y’impinduka dushaka kubona ku isi? Yego rwose, birashoboka.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko inama iri kubera I Kigali ari umwanya mwiza wo guhindura amateka y’isi.

Yagize ati, “Ni twe zingiro ryo guhindura amateka. Ubu duteraniye hano dufite amahirwe yo gutera intambwe ikomeye mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage bacu.”

Perezida Kagame kandi yabwiye abitabiriye iyi nama ko guhagarika ikorwa n’ikoreshwa ry’imyuka ya ‘HFCs” kare hashoboka byatuma isi irushaho kuba nziza no gutera imbere cyane.

Yagize ati: “Guhagarika ikorwa n’ikoreshwa ry’imyuka ya ‘HFCs” vuba hashoboka bizatuma isi irushaho gutekana no gutera imbere cyane. Ntabwo tugomba kunyurwa n'iterambere ricagase kandi dufite imbaraga zo gukemura ibibazo byose dufite. Uko dukora vuba, niko ikiguzi cy'ibyangirika kigabanuka, ni nako umutwaro waterwa n’iyangirika ry’ibidukikije uzagabanuka ku bana bacu.”

Inama ya 28 y’Ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal irakomeza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2016, ari nawo munsi wa nyuma w’ibiganiro ku ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal. Byitezwe ko ibiganiro birangira iri vugururwa ryemejwe.

-----

Andi makuru

  • Soma Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Inama ya 28 y’Ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal hano. Ushobora no kureba ijambo ry’Umukuru w’Igihugu hano.
  • Amafoto y’Umuhango wo gutangiza inama ya MOP28 wayasanga hano.
  • Reba amashusho y’itangizwa ry’ Icyiciro cy’Abayobozi Bakuru bitabiriye Inama ya 28 y’Ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal hano